Komanda wungirije w'akarere ka gisirikare ka 33 k'ingabo za DR Congo ushinzwe ibikorwa n'ubutasi, Général de Brigade Olivier Gasita yavuye mu mujyi wa Uvira bikavugwa ko yaba yerekeje i Bujumbura mu Burundi.
Aya makuru kandi akaba yemezwa na Radio Okapi.
Iyi radiyo iterwa inkunga na ONU ivuga ko amakuru aturuka mu nzego za gisirikare, yayibwiye ko Gasita yavuye muri uyu mujyi ahagana saa cyenda z'igicuku, ariko ko nta makuru arambuye ku ho yerekeje.
Abagerageje kuvugana na Général Major Sylvain Ekenge, umuvugizi w'igisirikare cya DR Congo, kuri aya makuru ntacyo baratangaza kugeza ubu. Mu mpera z'icyumweru gishize uyu yari yemeje ko igisirikare n'ubutegetsi bashyigikiye Gasita n'inshingano yahawe i Uvira.
Amakuru avuga ko umunsi n'ijoro ry'ejo ku wa kabiri byaranzwe n'ituze ndetse no kongera gutangira kw'imirimo n'ibikorwa mu mujyi buhoro buhoro nyuma yo kumenyekana ko atakiri muri uyu mujyi.