Dosiye ya Shema Fabrice wa FERWAFA yagejejwe mu bushinjacyaha

UMUKANDANZUGI

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
168
Reaction score
0
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko dosiye ya Shema Fabrice usanzwe ari umuyobozi wa FERWAFA yagejejwe mu bushinjacyaha ku wa 18 Kanama 2026.

Ni amakuru Dr. Murangira ahamya ko n'ubwo iperereza rigikomeje, Shema Fabrice akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye.

Ati “Dosiye ye yoherejwe mu bushinjacyaha, nubwo iperereza rigikomeje ariko akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye.”

Ku wa 11 Kanama 2026 nibwo RIB yataye muri yombi Shema Fabrice.

Shema wahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, yinjiye muri FERWAFA ku wa 30 Kanama 2025, nyuma yo gutorerwa mu Nteko Rusange isanzwe hamwe n’abagize komite nyobozi ayoboye, aho bose hamwe biyise “Dream Team”.

Nyuma y’igihe gito yari amaze ku buyobozi, uyu mugabo wavuye muri AS Kigali yabereye Perezida wayo, yagaragazaga icyerekezo cy’impinduka uhereye muri ruhago y’abagore, iy’abakiri bato, kubaka ibikorwaremezo n’ibindi.

Shema Fabrice yamaze imyaka itandatu ari Perezida wa AS Kigali, akaba mu bihe bitandukanye yarayifashije kwegukana ibikombe bitandukanye birimo Igikombe cy’Amahoro cya 2019 n’icya 2022, ndetse n’Igikombe cya Super Cup cya 2022.

Hanze y’umupira w’amaguru, asanzwe ari umuyobozi mukuru w’ikigo Africa Medical Supplier, gicuruza ibikoresho by’ubuvuzi mu Rwanda.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…