Byiringiro Lague yafunzwe “bivugwa ko intandaro ari igitsina

UMUVUZANDURU

Senior Member
Joined
Aug 4, 2026
Posts
162
Reaction score
8
Nyuma yo gukekwaho gukubita no gukomeretsa umukobwa bapfa ko yanze ko baryamana, Byiringiro Lague wahoze muri Police FC, wanakiniye APR FC yatawe muri yombi, ndetse ahita afungirwa mu Karere ka Kamonyi.

Uti byagenze bite? ⬇️

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 8 Ugushyingo 2026 mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Abahaye amakuru ikinyamakuru UMUSEKE bavuga ko uyu mukinnyi yahamagaye uwo mukobwa mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, amusanga mu icumbi [Guest House].

Umukobwa akihagera, aba bombi batangiye gusangira, maze Byiringiro abonye igicuku kinishye asaba uyu mukobwa ko baryamana, undi aramutsembera amubwira ko atari byo byamuzanye.

Bivugwa ko nyuma y'uko uyu mukobwa yangiye Lague ko baryamana, undi yamukubise kugeza ubwo yatabaje Inzego z'Umutekano, ziraza ziramufata.

Kugeza ubu, Byiringiro afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Runda.


Yaje kurya ibye azi ko atari bubyishyure
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…