Burundi: Perezida arashinja Rwagasore guha urwaho Ababiligi

Muterambabazi

Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
80
Reaction score
4
“Twasigaye tugumirije, u Burundi tubugira intara y’u Bubiligi, turi abakozi b’u Bubiligi, duhembwa n’u Bubiligi, na bo bakaduha imfashanyo. Njyewe nari nzi ko aho Rwagasore yavugaga ngo ‘Muzatumenyera mu bikorwa byacu, kandi ukunyurwa kwacu kuzaba ishema ryacu’, yabwiraga Abarundi. Kubwira Ababiligi ngo muzatumenya ni ukuvuga ngo ni bo uba ukorera.”

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yibasiye Louis Rwagasore waharaniye ubwigenge bw’iki gihugu, amushinja gusabiriza no gukorera abakoloni b’Ababiligi ubwo yavugaga aya magambo yamenyekaniyeho.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…