Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashyikirije Komisiyo y’igihugu y’amatora (CENI) dosiye ye yo kuzongera kwiyamamariza kuyobora igihugu mu mwaka wa 2027.
Perezida Ndayishimiye ni we watangije igikorwa cyo kwakira dosiye z’abakandida ku munsi wa mbere w’igihe cy’iminsi 10 CENI yari yageneye iki gikorwa, kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 22 Ugushyingo (11).
Yari yemejwe n’ishyaka rye CNDD-FDD kugira ngo arihagararire mu matora, mu nama yaryo yabaye mu kwezi kwa Mata.
Ndayishimiye aziyamamariza manda ya kabiri y’imyaka irindwi, nyuma y’iyo arimo ubu yatangiye muri Kamena 2020.
Abandi bakandida batangaje ko na bo baziyamamaza ni aba bakurikira:
. Gabriel Banzawitonde wo mu ishyaka APDR;
. Abel Gashatsi wo mu ishyaka UPRONA;
. Francis Rohero wo mu ishyaka FPI;
. Gaspard Kobako wo mu ishyaka AND Intadohoka;
. Valentin Kavakure wo mu ishyaka FPN Imboneza.