Birababaje kubona umwana w’imyaka 14-15 ari mu igororero afite akana k’amezi ane cyangwa atanu

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,571
Reaction score
5,983
Nyuma yo gusura igororero ry’abana rya Nyagatare akabona abana bato baba muri gereza hamwe n’ababyeyi babo, umushumba wa Kiliziya Gatolika wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Musengamana Papias, yasabye ko yahabwa aba bana akabarera.

Musenyeri Musengamana yabigarutseho ku wa 23 Kanama 2026, ubwo hasozwaga Ihuriro rya 23 ry’Urubyiruko Gatolika ku rwego rw’igihugu ryabereye muri Diyoseze Gatolika ya Byumba, ryatangiye ku wa 19 Kanama, asaba ko harebwa uburyo bwihariye bwo kurengera abana bato bavukiye ku babyeyi bafunzwe.

Uyu mwepisikopi yavuze ko byamushenguye umutima kubona abana b’abakobwa bafite imyaka mike bari mu igororero kandi bamwe bafite impinja bari barabyaye.

Ati “Birababaje kubona umwana w’imyaka 14-15 ari mu igororero afite akana k’amezi ane cyangwa atanu. Birababaje rwose. Abadepite n’abashingamategeko, amategeko agenga gufunga abana akwiye gusubirwamo.”

Musenyeri Musengamana yavuze ko ikibazo gikwiye kwitabwaho kuko abana bavuka kuri ba nyina bafunze bashobora kumara igihe kinini bari muri gereza, nyamara nta ruhare bagize mu cyaha cyatumye nyina afungwa.

Ati “Uwo mwana azamara imyaka yose abana na nyina mu igororero.”

Musenyeri Musengamana yavuze ko ibyo yabonye byamubabaje cyane, kugeza ubwo yasabye ko abo bana bahabwa ubundi buryo bwo kurerwa hanze y’igororero.

Ati “Ejobundi ndi mu igororero narababaye cyane. Bariya bana muzabampe mbarere iwanjye. Kubona umwana muto wabyaye afite uruhinja mu igororero birababaje. Ndabasabye muzabampe, abo bana baba barabyawe n’abandi bafunze nzabarera.”

Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi , Dr Utumatwishima Abdallah, wari wari witabire isozwa ry’iri huriro , yavuze ko ubutumwa bwa Musenyeri Musengamana bwumvikanye kandi ko agiye kubugeza ku nzego bireba.
 
Niba koko abafitiye impuhwe, yakaganiriye na leta ku buryo bafashwa gusubira hanze bakarera abo babyaye. Kuko no gutesha umwana nyina si ishema, ni ikindi gikomere waba umuteye.
Ariko na none wakwibaza:
Kuki hatashakwa ingamba zituma abo bafungwa bareka gukora ibyaha bibageza mu magereza?
Kandi ko usanga mu maraporo atangwa, hari amafaranga yakoreshejwe mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyo bintu!!!!
 
NGOs zifite abana munshingano Baba bitemberera muma voitures meza ngo barimunshingano . How comes ko this case if they are responsible, batayibona?
 
Erega iyo myitwarire y'urubyiruko ituma bafungwa abandi bakabyara bakiri bato nayo ni imwe muri failures z'anadini,
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…