Bagore, ni iki cyatumye ushakana n'uwo muri kumwe/mwatandukanye?

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,568
Reaction score
5,983
Zimwe mu mpamvu ni izi πŸ‘‡πŸ½
1. Hari bamwe batewe inda batabipanze, bikarangira babanye nta mananiza
2. Hari abageze muri ghetto, bahasanze Ampli na Flat na WiFi birangira uko nta biganiro
3. Hari bamwe iwabo rukinga babiri, kandi umutereta iwe agasafuriya kadasiba kuri Gaz πŸ˜‹
4. Hari abo iwabo babirukanye, abandi ikode yararangiye bakabura ubwishyu
5. Hari abashyingiwe bisanzwe kubera ubushobozi bucye
6. Hari uwatorotse iwabo akarara mu gasozi, yasubirayo abavandimwe bakamwikorera akajya kubereka uwo bararanye, akaba arongoye ubwo
7. Hari abagiye bazana utwenda, basiga agakariso, agasutiye, byamara kugwira yaza gasore akazabona nta gahunda yo gutaha nyamukobwa afiteπŸ™ˆ..
8. Uko byagenda kose hari benshi bahirwa na bene izi ngo. Icyo twifuriza buri wese ni ukugira ubuzima bwiza mu rushako .πŸ™πŸ½β€οΈ
Inzira zose byanyuramo iyo uzi icyo ushaka ugahuza n'uwo muhuye, urugo ruraryoha.
 
hahahahahaha winyibutsa umukaritasi.
Gusa imyaka ubu ishize ari 8 tubyaye 2.
Nagiye kumusura umukaritasi maze gukaraba ngo ntahe afata imyenda yanjye arayitumbika mu ibasi.
Tutashwana ariko nta kindi nari bukore,
Arangije ahamagara sister twabanaga amubwira ko anzanira imyenda yanjye ntari busubireyo.
Umujinga na we koko arayizana wagira ngo bari barabigambanye.
Gusa bambe nta ribi rye kugera n'uyu munsi sinzi ko nari kubona umugabo umeze nka we, ni imfura mu mfura ntacyo namushinja.
 
Hahahahahahahahahahaa ni uko uba urongowe ubwo muko!Harahagazwe. Ubwo se waramukundaga wowe cg byari bimwe byo kwiyugamira izuba n'imvura gusa birangira akubariye aragufatisha?
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…