Amakamyo arashyize aciwe mu muhanda umanuka ku bitaro bya gisenyi

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,494
Reaction score
1,466
Nyuma y'aho mu karere ka Rubavu, ahazwi nko ku bitaro hakunze kubera impanuka ndetse bikarangira hari abaturage bahatakarije ubuzima, Polisi y'u Rwanda yatangaje ko kuva uyu munsi nta makamyo azongera kuhanyura; bikaba binagaragazwa n'ibyapa n'abapolisi bayobora abatwara amakamyo, babayobora mu muhanda Rugerero- Buhuru.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y'aho mu minsi ishize habereye impanuka igahitana abantu 11, barimo barindwi bari bavuye mu isabato, tariki 28 Gashyantare 2026.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…