Leta ni nk’umubyeyi!
Ntabwo dutegetswe kuba inshuti no kwemeranya kuri buri cyemezo yafashe!😁
Ibitadushimishije ni ukwisararanga ariko n’ubundi babona ari ibidufitiye akamaro icyemezo ntigihinduka.
Kandi icyo nzi cyo akenshi umusaruro wabyo uwubona imbere umaze gukura.
Erega baca n’inzu za nyakatsi hari ababanje kwanga kuzivamo!🤔
Iyo babona hari icyo bagukorera kigufitiye akamaro kuko bo bafite uko bakwifuriza kuzaba umuntu muzima, w’ingirakamaro ku gihugu, baragikora batitaye ku buryo wowe uribubifate!
Turagahorana u Rwanda rufite abanyarwanda bazima bazakomeza gutuma rwema!