Abayobozi ku rwego rw'akarere bari mu bakekwaho gukopeza ibizamini bya leta

Chegge

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
196
Reaction score
7
Amakuru ava Kirehe(ariko ataremezwa n’inzego zibishinzwe) ni uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madamu MUKANDAYISENGA Janvière yaba yatawe muri yombi.

Amakuru avuga ko akurikiranweho ibyaha bijyanye no gukopeza ibizamini bya Leta mu mashuri, nyuma y’uko amazina ye yagarukaga cyane mu buhamya bw’amaperereza yagiye akorwa kuri iki kibazo.

Andi makuru kandi avuga ko umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere nawe yatawe muri yombi naho mugenzi we bakorana muri iri shami akabura!

Haravugwa kandi abarimu n’abayobozi b’ibigo nabo bafashwe, ndetse n’abandi bivugwa ko bambutse umugezi w'Akagera(Ubwo aho berekeje harumvikana).
 
Amakuru ni uko ahantu hose gukopera ibizamini bya Leta byagiye biba ntaho NESA yari ihuriye nabyo! Abagenzuzi bayo bageraga kuri “Site” ikorerwaho ibizamini hari abamaze gutanga “signal” kare.

Aya makuru avuga kandi ko gukopeza ibizamini ari umugambi wapangirwaga guturuka mu biro ku Karere, hagashyirwaho uburyo uzagenda ushyirwa mu bikorwa ngo Akarere kazagire umwanya mwiza mu gutsindisha.

Gushinja NESA na MINEDUC rero ni ugukingira ikibaba bamwe mu bayobozi mu Turere.

Niba hari gahunda yo guhana no gutanga isomo, Kirehe ikwiye gusubiza igikombe cy’umwaka ushize n’icy’uyu mwaka ku mwanya yabonye mu mitsindishirize.

Kandi niba gukurikirana mu butabera Nyobozi bidashoboka Abarimu bashyizweho igitutu cyo gukopeza bo baba bazira iki?
 
Amakuru maze kubona nubwo ataremezwa n'inzego za leta,aragaragaza ko ushinzwe uburezi mu karere ka
Nyamasheke, vice mayor ushinzwe ubukungu, umuyobozi wa GS Ruheru, abarimu 5 bakurikiranye ikorwa ry'ibizamini bisoza amashuri abanza kuri iyi GS Ruheru ,umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Kanjongo aba bose baraye batawe muri yombi kubera gukopeza ibizamini bisoza amashuri abanza.
Ku rundi ruhande, mu karere ka Rubavu, ushinzwe uburezi muri aka karere biravugwa ko atari kurara iwe.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…