Abayobozi bamwe batumye abaturage bariganywa amafaranga ya mituelle

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,494
Reaction score
1,466

View: https://x.com/Mamaurwagasabo1/status/2018724522254303550?s=20
Mu nkuru dusanga aha, igira iti:
Mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Mamba akagari ka Gakoma, hari abaturage bavuga ko bambuwe amafaranga ya mituweli n’umukozi w’irembo yari yahawe ngo abishyurire.

Mu majwi yumvikanamo(ku batari bubashe kuyumva), ni uko ubuyobozi bwagiye bujya mu matsinda bizigamiramo, bugakuramo amafaranga, bukayashyira uwo mukozi, umuturage agasabwa kujya kumufasha kwishyurirwa.
Byaje kurangira uyu mukozi uvugwa ko yitwa Emmanuel, wakoreraga Eric, acikanye amafaranga yose yahawe, bamwe mu baturage bikaba ngombwa ko bongera kwishyura, abandi bikaba byarabananiye.

None se, ibi twabyita iki? N'ubwo abaturage bose badasobanukiwe, kuki iyi serivisi itatangirwa ku biro bya leta, ugize ikibazo akiyambaza umuyobozi bakiri hafi.
Niba se abayobozi bahisemo gukoresha ubu buryo, ko bazi ibisabwa, kuki batafata urutonde rw'abaturage n'ibisabwa, bakabishyurira, bakabazanira ibyemeza ko amafaranga yabo yishyuwe?

Aho ibi ntibyaba birimo ubufatanyacyaha, ndetse rimwe na rimwe no kwiha inshingano zibangamiye umugenerwabikorwa?
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…