Perezida Yoweri Kaguta Museveni, akaba n'umugaba w'ikirenga w’Ingabo za Uganda, yayoboye umuhango wo gusezera ku mirimo abasirikare Bakuru bo ku rwego rwa ba General,bagera kuri 19.
Perezida Museveni yashimiye aba basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kubera umurimo wabo w’indashyikirwa n’umusanzu batanze mu kurinda umutekano n’ubusugire bwa Uganda.
Yabashimiye kandi kuba barubahirije indangagaciro zirimo ikinyabupfura, gukunda igihugu, ubunyangamugayo no kwitangira inshingano.