Nyuma y'uko ububiko bw'intwaro mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy'uburundi buturitse, ku mpamvu kugera ubu zitavugwaho rumwe, aho uruhande rwa leta rutaragira icyo rutangaza, amakuru atugeraho arahamya ko hari bamwe mu baturage bahaburiye ubuzima, barimo n'abari bafungiye muri gereza ya MPIMBA.
Abandi basigiwe ibikomere ku mubiri nyuma yo gukomeretswa n'ibisasu byaturitse bikagwa impande n'impande.
Mu mbwirwaruhame y'umuvugizi w'igisirikare cy'u Burundi, yatangaje ko abaturage ari bo bagiye bubaka basatira ikigo cya gisirikare, bityo ntacyo bakwiye kukibaza.
Yatangaje kandi ko niba babasha gufatira ubwishingizi imodoka zabo, batananiwe no kubufatira indi mitungo, cyane ko buhendutse kurusha ubwo bishyura ku modoka.
Aya magambo, arumvikanisha ko ntacyo leta yiteguye gufasha abaturage bayo mu kibazo bahuye na cyo.