Abarimu bafite A2 bahawe igihe ntarengwa cyo kuzamura urwego rw’amashuri

TX Noran

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
131
Reaction score
13
Minisiteri y’uburezi yahaye abarimu bigisha mu mashuri abanza bafite impamyabumenyi ya A2 igihe ntarengwa cy’imyaka itanu cyo kuba barazamuriye urwego rw’amashuri yabo bakabona A1.
Ni mu gihe u Rwanda rukomeje kuvugurura imyigishirize n’amahugurwa y’abarimu, aho gahunda nshya mu mashuri nderabarezi (TTC) izatuma abanyeshuri bahiga biga imyaka itanu aho kuba itatu, bakarangiza bafite impamyabumenyi ya A1.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko iyi myaka itanu yahariwe abarimu basanzwe bafite A2 kugira ngo ibafashe kubona umwanya uhagije wo gukomeza amashuri no kuzamura impamyabumenyi zabo.

Nyuma y’iyo myaka itanu, umwarimu mushya ushaka kwinjira mu mwuga wo kwigisha, ndetse n’umwarimu usanzwe mu kazi, azasabwa kuba afite nibura A1.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko Leta izakomeza gufasha abarimu bafite ubushobozi buke kugira ngo babashe gukomeza amashuri, ariko ashimangira ko ubwo bufasha butazahabwa buri mwarimu wese.

Yasabye abarimu bafite A2 gutangira gutegura hakiri kare uburyo bazakomeza amashuri, kugira ngo igihe cy’imyaka itanu nikirangira bazabe bujuje ibisabwa.

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza bavuga ko ubushobozi buke ari imwe mu mbogamizi zituma batabasha gukomeza amashuri, bityo bakaba basaba ko hashyirwaho uburyo bwo kubafasha kubigeraho.
 
Bwana Munyamakuru , mutubarize ese ko hari abarimu bafashijwe kubona certificate zemeza ko nabo babaye professional kandi Kuri Diplome zabo zisanzwe bamwe amanota bafite atabemerera gukomeza Kaminuza bo bizagenda gute?
 
Akumiro n'amavunja ese barikubohereza kwiga nibura bari kubaha brousse ? Ubu Koko mumafranga babahemba bakwishyuramo kaminuza ? Ese nkumuntu utekereza ibyo aba yiyumva ate koko ? Nyamara nyamara aha reka nigire kwibagarira uturayi da
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…