Abanyatubari n'inganda z'inzoga ntimukarare nta makuru. Ziranywa bacye tuuu

Ese byagenze gute ngo twisange abaturage tutabasha kugera inzoga tunywa? Ese ni abaturage tudashobotse cyangwa Leta yagize akazi kenshi ntiyaduhwitura?
 
Ndabona abanyarwanda bari bwinywere igikoma n'amarindazi kuko kujya mu tubari byazajya bisaba kwaka rendez-vous kubera ubuke bw'utwaba twujuje ayo mabwiriza. Cg c bazakore amatsinda bajye bahurira ahantu bazibabaze.
 
Bamwe bati, Gahunda ni ukurisomera mu rugo,abandi bati ni muri Hotel,Andi mabwiriza mshya agenga utubari yashyizwe hanze, kimwe mubyazonze abantu nuko inyubako ikorerwamo ubucuruzi by'Akabari igomba kuba itaragenewe guturwamo kd yitaruye ingo z'abaturage ifite OccupationPermit .
 
Reka wenda tuvuge kuri points ebyiri:
1. Kwitarura izindi ngo
2. Kugira parking

UPI nyarwanda ko ari za ares na ca ubwo kwitarura bizakunda? Ni ukuvuga nk'utubari turi mu ma étages hasi abantu batuyemo ni marufuku.
Kugira parking se nko mu mirenge utasangamo imodoka n'imwe ibi birabareba?
(Hari n'insengero zazonzwe na parking kandi abarugana bakanyakanya batunze amagare)
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…