Abahagarariye umuryango w’abanyamulenge b’abatutsi bo muri Minembwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batanze ikirego mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), i La Haye mu Buholandi, basaba ko hakorwa iperereza ku byaha bikomeye bavuga ko bimaze igihe bibakorerwa.
Iki kirego cyatanzwe kuri uyu wa 14 Kanama 2026, mu gikorwa cyitabiriwe n’Abanyamulenge baturutse mu bice bitandukanye by’Isi ndetse n’abanyamategeko babahagarariye.
Iki gikorwa kibaye mu gihe Abanyamulenge bari mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Abanyamulenge biciwe mu Gatumba, ku wa 13 Kanama 2004 mu nkambi y’impunzi yari mu Burundi.