Guverinoma ya Mali yafashe icyemezo cyo gukoresha ihame ryo gusubiza mu buryo bungana, nyuma y’uko Amerika ishyizeho gahunda isaba Abanya-Mali bifuza visa gutanga ingwate.
Uhereye ubu, umunyamerika wese ushaka kubona visa yo kujya muri Mali agomba gutanga ingwate iri hagati ya 5,000 na 10,000 USD (angana na miliyoni 7 kugeza kuri 14 z’amafaranga y’u Rwanda) mbere yo kuyihabwa.
Iyi ngingo ikubiyemo abafite pasiporo zose z’Abanyamerika, aho bazasaba visa hose ku isi.