Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko abakoresha ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli, batemererwa kwivuriza mu mavuriro yigenga kuko ikiguzi cya serivisi muri ayo mavuriro kitangana n’ikiguzi cyo mu mavuriro ya leta.
Ati “Impamvu bidakorwa ubu cyangwa se bitanateganyijwe ni uko Leta ishyira byinshi mu mavuriro ya Leta, nguhaye nk’urugero buriya umuforomo wo kwa muganga Mituweli imwishyuraho 20% gusa, andi 80% Leta iba yamuhaye umushahara, ni yo mpamvu igiciro cy’umuntu wo kuri Mituweli kitangana n’umuntu wivuriza mu mavuriro yigenga.”