Muri Guinea Konakly, abantu 30 bapfuye abandi 6 bakomereka bikabije.
Ni nyuma y'aho ikirundo cy'imyando yo mu kimoteri rusange cy'ahazwi nka Dar Es Salaam kiridutse kigatwikira inzu z'abatuye aho hafi.
Amakuri dufite, yemeza ko iryo sanganya ryatewe n'imvura nyinshi yatumye uwo musozi wacyo usoma amazi menshi kugera ubwo uridutse.